elie bahati nzakomeza nkwizere (extended version) şarkı sözleri

Biroroha gushima Iyo byose bigenda neza mu buzima Biroroha gusimba Iyo amashimwe atemba nk'uruzi impande zose z'ubuzima Biragora kurinda umutima kutiheba ntiwiganyire Iyo abandi basubizwa wowe nta gihinduka Biragora kurinda ururimi kutavuga ibidakwiye Iyo amasezerano asa nkaho atinda Ariko nziko ubasha gukora ibirenze ibyo nibwira Kandi inzira zawe ni ibihumbi ng'ungirire neza Gusa niyo utakura ibisa n'imisozi imbere yanjye Nzakomeza nkwizere Kandi niyo utasubiza gusenga no gusaba kwanjye Nzakomeza nkwizere Kukumenya sinibeshye, Kugukurikira sinayobye Nzakomeza nkwizere Ibibazo by'ubuzima sibyo byatuma ndekera Nzakomeza nkwizere Nakubonye ukora ibirenze ibyo nagusabye Nakubonye uca inzira naho ntakekaga inzira Nakubonye ukora ibirenze ubwenge bw'abantu Nakubonye ukiza n'indwara zananiranye Nakubonye ubohora imitima yariboshywe Ubu sibwo narekera, nshoboza kukwizera Ariko niyo utakura ibisa n'imisozi imbere yanjye Nzakomeza nkwizere Kandi niyo utasubiza gusenga no gusaba kwanjye Nzakomeza nkwizere Kukumenya sinibeshye, Kugukurikira sinayobye Nzakomeza nkwizere Ibibazo by'ubuzima sibyo byatuma ndekera Nzakomeza nkwizere Mu misozi mu bibaya Mu mazi menshi no mu izuba ritwika Njye naramaramaje Nzakomeza nkwizere Igihe ntabona imbere neza N'igihe ntumva ibimbaho Nzi uwo namenye Nzakomeza nkwizere Ubaye unsubije cyangwa ntunsubize Ntibiguhindura kuba uri Imana nziza Nzakomeza nkwizere Kandi naho isi yakuvuga nabi Ikakuvuga ibinyoma Njye nzi uwo nizeye Nzakomeza nkwizere Naho abitirirwa izina ryawe Bibaye ngo nibo baritukisha Njye nzakomeza nkwizere Nziko ibyo wibwira kungirira ari byiza Nzakomeza nkwizere
Sanatçı: Elie Bahati
Türü: Belirtilmemiş
Ajans/Yapımcı: Belirtilmemiş
Şarkı Süresi: 6:19
Toplam: kayıtlı şarkı sözü
Elie Bahati hakkında bilgi girilmemiş.

Fotoğrafı