elie bahati twabonye imana (zulu version) şarkı sözleri

Ese basore, ko mbona mutamba Mwuzuye icyizere cy'ejo hazaza Ni ibihe bihamya bibatera gutamba Ni iki mwamenye, abandi batamenye Bati Kure y'ibyanditswe n'ibyo twumvise Aharenze ubwenge bw'isi n'ubushobozi bw'abantu Niho Twabonye Imana y'ineza idasanzwe Twabonye Imana irenze uko twabwiwe Twabonye Imana y'ineza idasanzwe Twabonye Imana irenze uko twabwiwe Ese Babyeyi, ko mwuzuye ibyishimo Ibibazo impande zose ntimukuke umutima Mwuzuye amahoro adatangwa n'isi Ni iki mwamenye, gituma mushikama Bati kure y'ibyanditswe n'ibyo twumvise Aharenze ubwenge bw'isi n'ubushobozi bw'abantu Niho Twabonye Imana itajya ihemuka Twabonye Imana isohoza ibyo yavuze Twabonye Imana itajya ihemuka Twabonye Imana isohoza ibyo yavuze Ese Basaza, ko Muhorana akanyamuneza Imyaka iricuma ariko ntimuhungabane Ibanga ni irihe rituma muguma mwemye Ni iki mwamenye, isi itamenye Bansubiza bati Kure y'ibyanditswe n'ibyo twumvise Aharenze ubwenge bw'isi n'ubushobozi bw'abantu Niho Twabonye Imana yo kwizerwa Twabonye Imana idakoza isoni Twabonye Imana yo kwizerwa Twabonye Imana idakoza isoni Twabonye Imana yo kwizerwa Twabonye Imana idakoza isoni Twabonye Imana yo kwizerwa Twabonye Imana idakoza isoni Twabonye Imana yo kwizerwa Twabonye Imana idakoza isoni
Sanatçı: Elie Bahati
Türü: Belirtilmemiş
Ajans/Yapımcı: Belirtilmemiş
Şarkı Süresi: 4:22
Toplam: kayıtlı şarkı sözü
Elie Bahati hakkında bilgi girilmemiş.

Fotoğrafı