hervera icyicaro şarkı sözleri

Nahoze nibaza, ukuntu umuntu ananirwa Akabura naho aruhukira, ashakisha umwanya Akabanza akawubura, yabona umwitaho Akageraho akawubona Njye nasanze kubaho bikomeye, nsanga kubaho binoroha Ndarira ejo nkaseka, nubwo nkunze kwitonda Buri wese agira umwanya, afitemo ibyo yateganyirijwe Niteguye kujya aho mfite icyicaro Nkaruhuka nkareka guhangayika Nitonze nguma hamwe ndatekereza Nsanga nta mpamvu nimwe yo guhubuka Kandi nkaba ntagomba no gukerererwa Mfite icyicaro, icyicaro, mfite icyicaro Icyicaro, icyicaro nifuzaga, icyicaro naririmbaga Mfite icyicaro Ibyi y'isi birashira, ushatse kubirwanira ntacyo byakumarira Namaze guhitamo, inzira nziza nubwo mvunika, mbona icyo nkeneye Njye nasanze kubaho bikomeye, nsanga kubaho binoroha Ndarira ejo nkaseka, nubwo nkunze kwitonda Buri wese agira umwanya, afitemo ibyo yateganyirijwe Niteguye kujya aho mfite icyicaro Nkaruhuka nkareka guhangayika Nitonze nguma hamwe ndatekereza Nsanga nta mpamvu nimwe yo guhubuka Kandi nkaba ntagomba no gukerererwa Mfite icyicaro, icyicaro, mfite icyicaro Icyicaro, icyicaro nifuzaga, icyicaro naririmbaga Mfite icyicaro Buri wese agira, buri wese agira umwanya Buri wese agira, buri wese agira umwanya Afitemo ibyo yateganyirijwe Ndaruhutse, mfite icyicaro Icyicaro, icyicaro Niteguye kujya aho mfite icyicaro Nkaruhuka nkareka guhangayika Nitonze nguma hamwe ndatekereza Nsanga nta mpamvu nimwe yo guhubuka Kandi nkaba ntagomba no gukerererwa Mfite icyicaro, icyicaro, mfite icyicaro Icyicaro, icyicaro nifuzaga, icyicaro naririmbaga Mfite icyicaro
Sanatçı: Hervera
Türü: Belirtilmemiş
Ajans/Yapımcı: Belirtilmemiş
Şarkı Süresi: 4:37
Toplam: kayıtlı şarkı sözü
Hervera hakkında bilgi girilmemiş.

Fotoğrafı