t-wagg narababariwe şarkı sözleri

Narababariwe na Kristu Narababariwe ku buntu Ibyaha byanjye byose Yezu yabipfiriye ku musaraba Narababariwe na Kristu Narababariwe ku buntu Kristu yangize intungane kubera ubuntu bwe Narababariwe njye wari umunyabyaha ruharwa Narababariwe njye wari ukwiye gukongoka Kamere y'icyaha mbi, nari mfite yangiranga umukandida w'urupfu Nkuko Yobu yabivuze nagotomeraga ibyaha nk'amazi Byose byahindutse bishya umunsi nizeye Kristu nk'umukiza Yinjiriye ubuzima bwanjye, umwanda wose arawuhanagura Yanyunze n'Imana Data Mvukira kuba Umwana w' Imana Yangize uwera, yangize intungane ndetse n'umutagatifu Si ku bw' ibikorwa byanjye ahubwo ni ubuntu bwe buhebuje Bwankijije urupfu rw'iteka none ngendera mu butsinzi Ese ni nde wadushinja Ni nde waducira urubanza Ko Kristu yaduhanaguyeho inzandiko zose zadushinjaga Narababariwe na Kristu Narababariwe ku buntu Ibyaha byanjye byose Yezu yabipfiriye ku musaraba Narababariwe na Kristu Narababariwe ku buntu Kristu yangize intungane kubera ubuntu bwe Narababariwe Kristu yanyunze n'Imana Data Nta cyaha nakimwe nkikora, ubuntu bw'Imana nibwo bunyobora Nawe cakira impano y'ubuntu Yezu Kristu yakugeneye Akira urukundo rwe, wakire n'imbabazi z'ibyaha byawe Uwizeye Kristu amuha ubutungane ndetse n'ubugingo bw'iteka Uwizeye Kristu, nta rubanza narumwe ruzamuciriraho iteka Kuko itegeko ry'ubugingo, ryatuvanyeho urupfu n'ibyaha None yatugize abazirange ndetse n'abakiranutsi Yaturokorye umuvumo w'amategeko wari kutwica Nuko aratuzura Atwicaza ahera hera Yemera gutura muri twe Mu buryo bw'umwuka wera Ntakizigera kidutandukanya n'urukundo rw'Imana Data Narababariwe na Kristu Narababariwe ku buntu Ibyaha byanjye byose Yezu yabipfiriye ku musaraba Narababariwe na Kristu Narababariwe ku buntu Kristu yangize intungane kubera ubuntu bwe Narababariwe na Kristu Narababariwe ku buntu Ibyaha byanjye byose Yezu yabipfiriye ku musaraba Narababariwe na Kristu Narababariwe ku buntu Kristu yangize intungane kubera ubuntu bwe
Sanatçı: T-WAGG
Türü: Belirtilmemiş
Ajans/Yapımcı: Belirtilmemiş
Şarkı Süresi: 2:47
Toplam: kayıtlı şarkı sözü
T-WAGG hakkında bilgi girilmemiş.

Fotoğrafı